Services

UBURYO BWO GUHAHA MURI AFOS

Armed Forces Shop ihahirwamo n’abasikare, aba police n’abacunga gereza hamwe n’ímiryango yabo.Ibyangobwa bisabwa kugirango abagenerwa bikorwa ba Armed Forces Shop babashe guhahiramo kubasirikare, aba police n’abacunga gereza basabwa amakarita yabo y’akazi, imiryango yabo isabwa kuzana ikarita iriho account number ye bakazerekana mugihe baje guhaha.

UBURYO WAKORESHA BWO KWISHYURA

  • Cash
  • Mobile Money(MoMo)
  • Point of Sale(PoS)

KWANDIKISHA UMUNYAMURYANGO MURI AFOS

Ubuyobozi bwa AFOS buramenyesha abagenerwa bikorwa bayo ko, kwandikisha imiryango yabo muri Armed  Forces Shop hasabwa ibi bikurikira:

1) Kwandikisha uwo mwashakanye hakenerwa icyemezo cyo gushyingirwa (ATTESTATION DE MARRIAGE) cyangwa photo copie ya MMI.

2) Kwandikisha umwana hakenerwa icyemezo cy’amavuko (ATTESTATION DE NAISSANCE) cyangwa photo copie ya MMI.

IBINDI

Abatuye mu ntara, attestation zabo bazajya bazishyira kuri branch ya AFOS ibegereye zikoherezwa i Kanombe HQs, kugirango zishyirwe mu machine.

AMATANGAZO

  • Ubuyobozi bwa AFOS bwongeye kubibutsa ko umwana ugejeje imyaka 21 y’ubukure, akurwa k’urutonde rw’abemerewe guhahirwa muri AFOS. Iyo umwana akiri mu ishuli umubyeyi we asabwa kuzana ikarita y’ishuli (Student Card) buri mwaka kugirango akomeze guhaha. Umwana ufite ikibazo cyatuma arebererwa n’ababyeyi arengeje imyaka yavuzwe haruguru,azana icyangombwa cy’umuganga wemewe n’amategeko y’Urwanda.
  • AFOS Muhima branch ntigikorera aho yakoreraga ku Muhima, yarafunzwe burundu ku italiki ya 14/07/2018. Armed Forces Shop(AFOS) yafunguye irindi shami i Muhanga.Tuboneyeho kumenyesha abagenerwa bikorwa bacu kwihanganira izo mpinduka.
  • Armed Forces Shop(AFOS) aho yakoreraga  Kicukiro Ziniya ntikihakorera yimukiye Kacyiru kuri Police iruhande rwa ZIGAMA CSS.
  • Armed Forces Shop(AFOS) iramenyesha abagenerwa bikorwa bayo ko ku italiki 08/12/2018 yafunguye irindi shami mu karere ka Rubavu.
  • Armed Forces Shop(AFOS) iramenyesha abagenerwa bikorwa bayo ko ku italiki 24/06/2019 yafunguye irindi shami mu karere ka Nyagatare.